Ahabanza

THINK TANK ISOOKO

Duharanira amahoro, umutekano, gutengamara kwa politiki n’iterambere mu karere k’ibiyaga bigari byo muri Afurika. Think Tank Isooko ni itsinda ry’ibitekerezo ryiga ibintu ku buryo bwimbitse, rikangura abantu rinatanga inama. Think Tank Isooko ni umuryango ugizwe n’abantu batuye mu bihugu binyuranye hirya no hino kw’isi. Ni umuryango udafite aho ubogamiye mu bya politiki, wigenga, ugamije kunganira icyo ari cyo cyose cyangwa uwo ari we wese ugamije kuzana no kubumbatira amahoro n’umutekano mu karere k’ibiyaga bigari byo muri Afurika.

UMWIHARIKO WA TTI

Think Tank Isooko ntabwo ari umuryango wa politiki nk’imiryango ya politiki muri rusange iba igamije guharanira ubutegetsi no kubugeraho. Nta n’ubwo ari umuryango kimwe n’imiryango imwe n’imwe, ifite ikintu cyangwa impamvu runaka idasanzwe iharanira cyangwa ivuganira.

Ahubwo, Think Tank Isooko ni umuryango udafite aho ubogamiye, wigenga kandi ushyira agaciro kenshi ku buryo butajenjetse, ukora ubushakashatsi bwihariye ku bibazo by’intandaro z’umutekano mucye mu karere k’ibiyaga bigari byo muri Afurika.

Icyo Think Tank Isooko igamije, ni ugukangurira no gushishikariza abanyagihugu bo mu karere, indangagaciro za demukarasi ya bose, ituma hubahirizwa uburenganzira bw’ibanze ntavogerwa, kwishyira ukizana kw’abantu no kubumbatira amahoro n’umutekano mu karere k’ibiyaga bigari byo muri Afurika.

Think Tank Isooko, igendeye ku bushakashatsi bwayo n’amasesengura ikora, ibereyeho kunganira amashyaka ya politiki, imiryango itabogamiye kuri Leta, abayobozi bafata ibyemezo haba muri Leta cyangwa mu miryango mpuzamahanga.

ICYEREKEZO CYA THINK TANK ISOOKO

Icyo Think Tank Isooko igamije, ni ugukangurira no gushishikariza abanyagihugu, indangagaciro za demukarasi ya bose, ituma hubahirizwa uburenganzira bw’ibanze ntavogerwa, kwishyira ukizana kw’abantu no kubumbatira amahoro n’umutekano mu karere k’ibiyaga bigari byo muri Afurika.

UBUTUMWA BWA THINK TANK ISOOKO

Ubutumwa bwa Think Tank Isooko ni ugukangurira no gushimangira indangagaciro za Demokarasi, zishyirwaho kandi zubahiriza uburenganzira bw’ibanze n’ubwisanzure bwa muntu, no kubungabunga amahoro n’umutekano mu karere k’ibiyaga bigari muri Afurika.

INDANGAGACIRO ZA THINK TANK ISOOKO

Waba uri munyamuryango cyangwa wifuza kuba umunyamuryango wa Think Tank Isooko agomba kuba wiyumvamo 
kandi urangwa n’ amahame n’indangagaciro bikurikira:
  • Icyubahiro cya muntu n’ubufatanye mu bantu
  • Ubwigenge bw’imitekerereze
  • Ubudahemuka
  • Kamere yo kwihanganirana no kubahana
  • Kubaha no kubahanira ubudasa
  • Kubaha amahame ya demokarasi muri rusange, by’umwihariko muri Think Tank Isooko
  • Kubaha amahame ya demokarasi muri rusange, by’umwihariko muri Think Tank Isooko

 

  • Kugira intumbero y’ubuhuza
  • Kugira ubudakemwa mu mico
  • Kuba inyangamugayo
  • Guharanira kutabogama
  • Guharanira inyungu rusange
  • Kugaragaza ko wiyemeje gushyira imbere ibikorwa bya Think Tank Isooko
  • Kwimakaza umuco wo kubahana mu kurengera uburenganzira bw’ikiremwa muntu

INTEGO ZA THINK TANK ISOOKO

Umuryango Think Tank Isooko ugamije

intego zikurikira :

  • Kugira uruhare mu guhanga imiterere n’ imiyoborere ihamye mu bihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari by’ Afurika;
  • Kugira uruhare mu gukomeza inzego za politiki zihari;
  • Kugira uruhare rugaragara mu guhugura abaturage ku bijyanye na politiki z ‘ibihugu, uturere ndetse no ku rwego mpuzamahanga;
  • Gushimangira ishyirwaho ry’igihugu kigendera ku mategeko, kirengera ba nyamuke, kandi kikabanisha ibice byose bigize Umuryango mugari ;
  • Guhuriza hamwe abakorera leta ndetse n’abikorera kugira ngo bahuze ingamba z’ubukungu ku rwego rw’ibihugu, rw’uturere no ku rwego mpuzamahanga.

GUSHYIRA MU BIKORWA IBIGAMIJWE

Kugirango abanyamuryango ba Think Tank Isooko bagere ku nshingano biyemeje, Umuryango uteganya imishinga ishobora gushyirwa mu bikorwa mu buryo butandukanye, harimo ibi bikurikira:

  • Gushyiraho urwego rutabogamye ruteza imbere guhanahana amakuru hagati y’inzobere n’abafata ibyemezo ari aba Leta cyangwa abikorera ku giti cyabo ;
  • Gutegura no kwakira inama mpuzamahanga ;
  • Gusesengura neza mu buryo karemano za politiki rusange zo kubana neza mu bihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari byo muri Afrika ;
  • Gushyiraho igenamikorere n’uburyo bw’igenzura rya za politiki rusange zihuza ku rwego rwo hejuru ibitangazwa by’ubushakashatsi bwakozwe ;
  • Gushyiraho igenamikorere n’uburyo bw’igenzura rya za politiki rusange
  • Gutegura imbata y’icyitegererezo cya politiki y’imibanire myiza hagati y’ ibihugu by’ akarere k’ibiyaga bigari byo muri Afurika ;
  • Guteganya imirongo migari muri politiki mpuzamahanga, n’ubukungu bw’isi kugira ngo hashyirwe urumuri mu byemezo bya politiki n’ubukungu bya za guverinoma zo mu karere k’ibiyaga bigari byo muri Afurika.